Lyrics

Nabonye umukunzi mwiza Yarankunze ntamuzi Yamfatishije umugozi Arirwo rukundo rwe Izo ngoyi ze zanteye Kuba imbata ye rwose Jye nd'Uwe Na We n'uwanjye Kugeza iteka ryose (Njye nduwee) Jye nd'Uwe Na We n'uwanjye Kugeza iteka ryose (Nabonye) Nabonye umukunzi mwiza Kera yaramfiriye Yaranguze ampa ubugingo Na We yaranyihaye None ibintu mfite byose Ntabgo nkibigundira Ibyo ntunze Nanjye ubwanjye Ni iby'uwo Mucunguzi! Ibyo ntunze Nanjye ubwanjye Ni iby'uwo Mucunguzi! (Njye nabonyee) Nabonye umukunzi mwiza Byose arabishobora Ajya andinda akaga Kose Munzira ijya mw'ijuru Kumuhanga amaso iteka Bizankiza intege nke Nshire ubwoba Nshire ubute Nyuma nzatabaruka! (Nshire ubwoba) Nshire ubwoba Nshire ubute Nyuma nzatabaruka! (Nabonye) Nabonye umukunzi mwiza Ni we nyir'imbabazi Ni We mujyanama Wanjye Niwe undengera iteka Nta Kubaho Nta n'urupfu Nta n'abadayimoni Nta bya none Nta bizaza Byazantanya na Yesu! (Nta bya none) Nta bya none Nta bizaza Byazantanya na Yesu! (Nta bya none) Nta bya none Nta bizaza Byazantanya na Yesu! (Nta bya none) Nta bya none Nta bizaza Byazantanya na Yesu!
Writer(s): Papi Clever Lyrics powered by www.musixmatch.com
instagramSharePathic_arrow_out