Top Songs By Clarisse Karasira
Credits
AUSFÜHRENDE KÜNSTLER:INNEN
Clarisse Karasira
Künstler:in
KOMPOSITION UND LIEDTEXT
Clarisse Karasira
Songwriter:in
Lyrics
Ako iminsi iteruye ntikaremera
Burya ivuguta nta n' umuvuba
Mwana wanjye ngucire ku mayange
Umenye uko ugenda witwararika
Ntizagushuke ntizagushuke
Isi n' iminsi ngo biguteshe inzira
Ah! ntizagushuke ntizagushuke
Ngo isi iguteshe uteshuke ube undi Juru
None nusekerwa n' iminsi
Uzashime Imana wibuke n'abarira
Kwibuka ko ibihe biha ibindi
Nta gahora gahanze na byo bizagufasha
Ntizagushuke ntizagushuke
Isi n'iminsi ngo biguteshe inzira
Ah! ntizagushuke ntizagushuke
Ngo isi iguteshe uteshuke ube undi Juru
Kandi nuhirwa n' urugendo
Ntuzishongore ngo wishyire hejuru
Utazaba nk' uwabonye isha itamba
Kandi ubwibone ni intambwe isubira inyuma
Ntizagushuke ntizagushuke
Isi n'iminsi ngo biguteshe inzira
Ah! ntizagushuke ntizagushuke
Ngo isi iguteshe uteshuke ube undi Juru
Uzashake ubuzima ni byiza
Uhirimbanire kuba ukomeye
Nyamara wibuke inshuti n' umuryango
Burya gushaka ubintu ntibikwibagize abantu
Ntizagushuke ntizagushuke
Isi n' iminsi ngo biguteshe inzira
Ah! ntizagushuke ntizagushuke
Ngo isi iguteshe uteshuke ube undi Juru
Niwumva ugeze aho utakibasha
Kwiyumanganya wabaye imbata y' ikibi
Uzasabe imbabazi ubikunze
Nibwo bupfura; nibwo bugabo
Kandi nugera mu bihe biruhanya
Uzibuke ko iryo atari ryo herezo
Wizere ko nyuma y' ubwo buzima
Hari ubundi buzima bigukomeze umutima
Ntizagushuke ntizagushuke
Isi n' iminsi ngo biguteshe inzira
Ah! ntizagushuke ntizagushuke
Ngo isi iguteshe uteshuke ube undi Juru
Uhm! Ntizagushuke ntizagushuke
Ntizagushuke ntizagushuke
Ntizagushuke ntizagushuke ma!
Ngo isi iguteshe uteshuke ube undi Juru
Ngo isi iguteshe uteshuke ube undi Juru
Yeh shenge!
Ngo isi iguteshe uteshuke ube undi Juru
Ngo isi igute she iyoh
Lyrics powered by www.musixmatch.com